Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigaruriye ubwato bwa Iran bwari mu nyanja hafi y’inzira ya Hormuz, nyuma yo kutubahiriza amabwiriza bwari bwahawe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, yavuze ko ubwo bwato bwari bwaburiwe kenshi n’ingabo z’Amerika ziri mu kigobe cya Oman, ariko ababurimo bakanga kubahiriza ayo mabwiriza.
Yasobanuye ko ingabo zirwanira mu mazi zafashe ingamba zitandukanye zo kubuhagarika, zirimo no guhagarika moteri yabwo, kugeza ubwo babwigaruriye burundu.
Amakuru atangwa n’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati avuga ko ubwo bwato bwaganaga ku cyambu cya Bandar Abbas muri Iran, kandi ko bwirengagije ubutumwa bwabuburiraga mu gihe kirenga amasaha atandatu.
Ku ruhande rwa Iran, igisirikare cyayo cyamaganye icyo gikorwa, kivuga ko ari ukwica amasezerano y’agahenge, ndetse giteguye gusubiza icyo cyise igikorwa cy’ubujura.
Hagati aho, umwuka mubi wongeye kwiyongera nyuma y’uko Iran ifunze inzira ya Hormuz, mu gihe agahenge kari kagenwe kari hafi kurangira nta masezerano mashya aragerwaho.
