The Ben arwariye i Kanombe

 


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, arwariye mu Bitaro bya Kanombe nyuma yo gufatwa n'indwara yamurembeje mu ijoro ryo ku 12 rishyira ku wa 13 Mata 2026.

‎Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru kuvuga ko amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko ku Cyumweru yatangiye kumva atameze neza, biza gukomera mu masaha y’ijoro kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga vuba na bwangu.

‎Ibi byabaye nyuma y'uko we na Bruce Melodie basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Gusa The Ben yahise atandukana n'abo bari kumwe bitewe nuko atari ameze neza, ajya kuruhuka.

‎Nta makuru ku burwayi bwa The Ben arajya ahagaragara, gusa ikivugwa ni uko kuri ubu ari kwitabwaho n'abaganga.

‎Ubu burwayi bw'uyu muhanzi, buje mu gihe yarimo yitegura ibitaramo bizazenguruka imijyi ine yo mu Rwanda, biteganyijwe ko ibyo bitaramo azabihuriramo na mugenzi we Bruce Melodie.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال