Ubutegetsi bwa Iran bwongeye gushyira mu maboko yabwo inzira ya Hormuz inyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi, buvuga ko byatewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje ibikorwa byo kuyitambamira no gufunga ibyambu byayo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko imyitwarire ya Amerika, irimo n’amagambo y’igitutu ya Donald Trump ku mbuga nkoranyambaga, ishobora gutuma iyi nzira yongera gufungwa burundu.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 17 Mata 2026, inzira ya Hormuz yari yongeye gufungurwa by’agateganyo, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y'agahenge hagati ya Israel na Liban.
Iran yari yemeye ko amato atwara peteroli yongera kunyura muri iyi nzira, inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi, bituma ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga bigabanuka.
Ingabo za Iranzishinzwe kurinda impinduramatwara za Kisilamu (IRGC) zatangaje ko zashyizeho igenzura rikomeye kuri iyi nzira, aho amato yemerewe kuyinyuramo ari ayo Iran ibona ko nta kibazo ateje, andi akabanza gusaba uburenganzira cyangwa akabanza kwishyura.
IRGC yanashinje Amerika ibikorwa byo gushimuta no kubangamira ubwikorezi bwo mu mazi, ivuga ko inzira ya Hormuz izakomeza gufungurwa gusa igihe Amerika izaba ihagaritse ibikorwa byo kubuza amato ava muri Iran kugenda mu bwisanzure.
