Kinshasa: Abapolisi barasanye n'Abasirikare biteye ubwoba

 


Ku wa 21 na 22 Mata 2026, habaye imirwano ikomeye hagati y’abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Makala gaherereye i Kinshasa.

‎Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko iyo mirwano yadutse nyuma y’uko abasirikare bari mu gace ka Mabulu bitambitse abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi bwihuse (intervention rapide), bari bafashe urubyiruko rukekwaho ibikorwa by’ubujura.

‎Mu gihe impande zombi zari zimaze gufatana, bamwe muri urwo rubyiruko bakekwaho kuba mu mitwe y’abajura izwi nka Kuluna binjiye mu mirwano bashyigikira abasirikare, ibintu byarushijeho gutuma iyo mirwano ifata intera ndende.

‎Iyi mirwano yatangiriye ku muhanda wa Elengesa hafi y’ikigo cya gisirikare, aho abo bakekwaga bari bafatiwe, igenda ikwira igera hafi y’ikigo cya Polisi giherereye ku muhanda wa Kibambi 1.

‎Ingaruka zayo zabaye mbi ku baturage, aho inzu ziri hafi aho zasahuwe, ndetse na sitasiyo ya Polisi iri ku muhanda wa Kimfumu irasenywa bikomeye. Abanyeshuri bigaga mu ishuri riri hafi y’aho byabereye bagize ubwoba bwinshi, bamwe baryama hasi bahunga amasasu yakomezaga kumvikana.

‎Ku wa 22 Mata, Umuyobozi wa Komini ya Makala, Ngudia Kabongo, yatangaje ko nta muntu wahasize ubuzima, ariko yemeza ko hari ibyangiritse byinshi birimo sitasiyo nto ya Polisi.

‎Mu rwego rwo kugarura umutekano no kwirinda ko ibintu byakongera kuzamba, ku mugoroba wo kuri uwo munsi hahise hoherezwa itsinda rihuriweho n’abasirikare n’abapolisi kugira ngo bakomeze gucunga umutekano w’ako gace.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال