Dusabe Gilbert w’imyaka 24 y’amavuko usanzwe utwara abagenzi kuri Moto mu Karere ka Muhanga, yatonganye n’umucuruzi witwa Ngendahayo Eric w’imyaka 25, aramusunika akubita umutwe w’inyuma hasi arapfa.
Byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude yemereye UMUSEKE, dukesha iyi nkuru, ko ibi byabaye.
Yavuze ko intandaro y’iyi mpanuka yahitanye Dusabe yaturutse ku makimbirane bagiranye n’uyu witwa Ngendahayo Eric ukora akazi k’ubucuruzi mu Isanteri ya Nyarusange.
Avuga ko uyu mucuruzi yasanze Dusabe ahagaze ku mukingo ahita amusunika bahamukuye basanga atabasha kuvuga bamujyana i Kabgayi ku Bitaro.
Ati:”Bamugejeje i Kabgayi kwa Muganga birananira bamwohereza CHUK ahita apfa”.
Gitifu Byicaza avuga ko nta kintu gihambaye bapfuye kuko amakuru bafite avuga ko uyu Dusabe Gilbert yafatiye feri ya moto imbere ya Ngendahayo Eric amubaza impamvu agenda nabi amwambura casque intonganya zihera aho.
Umurambo wa Dusabe Gilbert uracyari mu Bitaro Bikuru bya CHUK, naho uyu Ngengahayo Eric ukekwaho iki cyaha yashyikirijwe RIB ikorera mu Murenge wa Muhanga.
