Kambale Wilondja, uzwi cyane nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku, aherutse kugabwaho igitero gikomeye aho acumbitse muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira uwa 13 Mata 2026, aho yatewe n’abantu batatu bamusanze iwe.
Nk’uko yabitangaje, aba bagizi ba nabi bari bafite intwaro zitandukanye zirimo imbunda nto ebyiri n’ikindi gikoresho gisa n’umuhini. Bageze iwe bamukubita bikomeye bamusiga yakomeretse, ariko ntiyabura gushimira Imana yamurinze kuko batashoboye kumwambura ubuzima.
Kasuku yavuze ko nubwo abo bagabo bari bipfutse mu maso, amagambo bamubwiraga yerekanaga neza ko bari bafite umugambi wo kumwica. Yagaragaje ko bamubwiraga amagambo akomeye amutera ubwoba, agaragaza ko bashakaga kumusiga ari intere cyangwa kumuhitana.
Yasobanuye ko abo bagizi ba nabi bamwinjiranye mu nzu biyitiriye abakozi bazana ubutumwa, bakabasha kumugeraho byoroshye. Icyo gihe hari n’umukecuru w’umuturanyi wari uri hafi aho anyura ku muhanda afite imbwa, ibi avuga ko nabyo byagize uruhari mu gupfubya umugambi wabo.
Uyu mukecuru ngo yaje kwegera urugi rwari rwasigaye rudakinze neza, maze umwe muri abo bagizi ba nabi abonye ko bashobora gutahurwa ahita aterwa ubwoba, bituma bose bahitamo guhunga biruka batageze ku mugambi wabo.
Nyuma y’ibi byabaye, Kasuku yahise atanga ikirego kuri Polisi, anatangaza ko ateganya kuganira n’ubuyobozi bw’aho atuye kugira ngo hashakwe uburyo bwo kongera umutekano we, anirinde ko ibintu nk’ibi byazongera kumubaho.
