Wazalendo na FARDC bafunze umuhanda uhuza Uvira na Bukavu



Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zafunze umuhanda wa RN5 uhuza umujyi wa Bukavu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

‎Uyu muhanda usanzwe ukoreshwa mu gutwara abantu n’ibicuruzwa, cyane cyane uhuza Bukavu n’utundi duce two mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira.

‎Mu gitondo cyo ku wa 15 Werurwe 2026, abacuruzi bavuye muri Runingu berekeza i Sange basubijwe inyuma n’ingabo za RDC na Wazalendo. Abagenzi benshi bari bavuye i Bukavu berekeza mu kibaya cya Ruzizi na Uvira na bo bahagaritswe.

‎Aba baturage bakusanyirijwe muri santere ya Sange bamenyeshwa ko nta modoka, moto cyangwa abagenda n’amaguru bemerewe kujya i Uvira baturutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

‎Ingabo za RDC na Wazalendo zivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano, ariko abaturage bavuga ko bibabangamiye mu bucuruzi no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال