Tanzaniya yafunze Abarundi 4.000

 


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yatangaje ko hari Abarundi bagera ku 4.000 bafungiye muri Tanzaniya nyuma yo gushinjwa kutubahiriza amategeko abagenga igihe baba bari muri icyo gihugu.

‎Yasobanuye ko abo bantu bakekwaho kuba bararenze ku byo bari bemerewe, cyane cyane ku bijyanye n’impamvu n’igihe bemerewe kumara muri Tanzaniya. Ibi byatumye inzego z’icyo gihugu zibafata zibashyira mu maboko y’ubutabera.

‎Minisitiri Bizimana yavuze ko iki kibazo kimaze kumenyekana n’inzego z’u Burundi, bityo hatangiye ibiganiro hagati y’impande zombi hagamijwe gushakira abo Barundi umuti.

‎Yavuze ko Guverinoma y’u Burundi iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abo baturage bayo bafashwe basubizwe mu gihugu cyabo, nyuma yo kumvikana n’inzego zibishinzwe muri Tanzaniya.

‎Aya makuru Minisitiri Bizimana yayatangaje ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yasobanuraga ibijyanye n’ingendo z’Abarundi bajya gushakira imibereho mu mahanga.

‎Muri icyo kiganiro, yagarutse ku mbogamizi zimwe na zimwe Abarundi bahura na zo iyo bagiye gushaka akazi mu bindi bihugu, cyane cyane iyo banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

‎Yagaragaje ko abantu benshi bajya mu mahanga badafite ibyangombwa byuzuye cyangwa banyuze mu nzira zitemewe, bikabaviramo ibibazo bageze mu bihugu babagamo.

‎Minisitiri kandi yasabye Abarundi bifuza kujya gukorera hanze kubahiriza amategeko no gukoresha inzira zemewe n’amategeko, kugira ngo birinde ibibazo nk’ibi bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

‎Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyatangaje ko ubuyobozi bw’u Burundi bukomeje kuganira na Tanzaniya, hagamijwe gushaka igisubizo cyafasha abo Barundi bafunzwe gutaha mu mahoro.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال