Irani Ntikozwa ibyo kuganira na Amerika



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yavuze ko gahunda y’igihugu cye y’ingufu za nikileyeri igikurikiranwa n’inzego mpuzamahanga nubwo hari ibitero byagabwe ku bigo bya nikileyeri bya Irani.

‎Yasobanuye ko hafi ibilo 440 by’ibikoresho bya uranium byatunganyijwe bigikurikiranwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike, International Atomic Energy Agency (IAEA).

‎Araghchi yavuze ko ibi byemeza ko ibikorwa bya Irani muri uru rwego bikiri mu maboko y’ubugenzuzi mpuzamahanga.

‎Yongeyeho ko mu gihe cyashize Irani yari yaratanze igitekerezo cyo kugabanya ubukana bwa uranium itunganyijwe mu biganiro byari biri kuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

‎Icyakora yavuze ko kuri ubu ibyo biganiro byahagaze, bityo nta cyemezo kiri ku meza cyaganirwaho hagati y’impande zombi.

‎Yasobanuye ko ibizakurikiraho bizaterwa n’uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere.

‎Araghchi kandi yavuze ko Irani idafite ubwoba ko imyitwarire yayo ishobora kuyitandukanya n’ibindi bihugu cyangwa ngo igire ingaruka ku bucuruzi bwayo.

‎Yanagarutse ku Banyamerika bane bafungiye muri Irani, barimo umunyamakuru Reza Valizadeh na Kamran Hekmati, avuga ko bameze neza ariko ko bizakomeza bimeze bityo igihe cyose Amerika na Isiraheli bazagaba igitero kuri gereza bafungiyemo.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال