Update: Ambasade ya Amerika yarashwe, Israel yigamba kwica Umuyobozi muri Iran, UAE yafunguye ikirere cyayo

 


Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Baghdad muri Iraq yongeye kwibasirwa n’igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) bivugwa ko zaturutse muri Iran. Izo drones zarashe roketi ku nyubako ya ambasade, mu gihe ari ubwa kabiri habaye ibitero nk’ibi muri iyi minsi y’imirwano ikomeje gukaza umurego mu karere.

‎Ibi bitero bibaye mu gihe ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’isi bikomeje gusaba impande zihanganye kugabanya ubushyamirane cyane cyane mu gihugu cya Libani, aho hari impungenge ko imirwano ishobora gukwira akarere kose.

‎Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zongeye gufungura ikirere cyazo nyuma y’uko zari zagifunze by’igihe gito kubera impungenge z’ibitero bya misile na drones byashoboraga guturuka muri Iran.

‎Ku ruhande rwa politiki, Donald Trump akomeje guhamagarira ibihugu byo mu muryango wa NATO kugira uruhare rukomeye mu kurinda umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuzwamo peteroli nyinshi ku isi. Gusa, Minisitiri w’Intebe w’u Budage Friedrich Merz we agaragaza ko iyi ntambara itareba NATO nk’umuryango, nubwo hari ingamba zo kongera umutekano mu nyanja ya Mediterranean.

‎Mu bindi bikorwa bya gisirikare, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero cyahitanye Gholamreza Soleimani, wari uyoboye umutwe wa Basij ubarizwa muri Iran, usanzwe uzwiho gufasha ubutegetsi mu guhangana n’imyigaragambyo. Aya makuru ariko ntaremezwa n’inzego zo muri Iran.

‎Israel yanatangaje kandi ko yagerageje kwibasira Ali Larijani, umwe mu bayobozi bakomeye mu rwego rw’umutekano muri Iran, ariko ntiharamenyekana niba icyo gitero cyamugizeho ingaruka cyangwa niba ari muzima.

‎Ku ruhande rw’ubukungu, ibiciro bya peteroli byakomeje kuzamuka bikagera hafi kuri $103 ku kagunguru, mbere yo kongera kugabanukaho gato. Ibi byatewe n’ibiganiro hagati ya Iraq na Iran ku bijyanye n’ikorwa ry’ingendo z’ubwato butwara peteroli mu muhora wa Hormuz, aho unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال