Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko Ali Larijani, wari Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, yiviwe mu gitero cyagabwe mu murwa Mukuru Tehran mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Werurwe 2026.
Nk’uko Katz yabivuze, muri icyo gitero hanapfuyemo Gholamreza Soleimani, wari uyoboye umutwe wa Basij ubarizwa mu nzego z’umutekano za Iran. Yavuze ko abo bayobozi bishwe mu buryo bwateguwe neza.
Mu magambo ye, Katz yashimangiye ko iki gikorwa kiri mu mugambi mugari wa Israel wo kurwanya abayobozi bakomeye ba Iran. Yavuze ko abo bishwe “basanze abandi bayobozi babo bamaze igihe bapfuye,” harimo na Ali Khamenei, byatangajwe ko yishwe ubwo iyi ntambara yatangiraga.
Igisirikare cya Israel, kizwi nka Israel Defense Forces (IDF), cyemeje ko cyagabye igitero kigamije kwivugana Larijani hashingiwe ku makuru y’ubutasi, kikavuga ko cyari cyabiteguye neza kandi cyabigezeho. Cyongeyeho ko Larijani yari afite uruhare rukomeye mu buyobozi bwa Iran muri iki gihe cy’intambara.
Nubwo ayo makuru yatangajwe, konti ya Larijani ku rubuga X yakomeje gukora, aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Werurwe yasohoye ubutumwa bwo guha icyubahiro abasirikare bapfiriye mu bwato bw’intambara bwa “Iris Dena” bwarashwe na Amerika. Ibyo byatumye habaho kwibaza niba koko yishwe.
Ku ruhande rwa Iran, nta tangazo riratangazwa ryemeza cyangwa rihakana urupfu rwa Larijani. N’ibitangazamakuru bya Leta ntibiragira icyo bibivugaho, ibintu bikomeje guteza urujijo ku kuri kw’aya makuru aturuka muri Israel.
Massoud Pezeshkian yari aherutse kugena Larijani kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2025, nyuma y’igihe kirekire yari amaze mu buyobozi, harimo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko no guhagararira Iran mu biganiro ku ngufu za nikileyeri hagati ya 2005 na 2007.
