Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko rihanganye n’ibitero rikomeje kugabwaho n’impande zirimo Ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Kinshasa. Rivuga ko hifashishijwe indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa kamikaze mu bitero byibasiye cyane abaturage.
Nk’uko byasobanuwe na Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23 mu bya politiki, ibyo bitero byatangiye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, bigabwa mu duce twa Mikenke, Bidegu no mu nkengero za Minembwe, aho abaturage benshi batuye. Yagaragaje ko ibyo bikorwa byateye impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivile.
Yakomeje avuga ko uretse ibyo bitero by’indege, hari n’intambara iri kugenda yaguka mu buryo bushya, cyane cyane mu muhanda munini RN5 uca mu kibaya cya Ruzizi, aho imirwano iri gufata indi ntera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’ebyiri na mirongo ine (06:40), ngo habayeho kuraswa kw’ibisasu bya rutura mu gace ka Kabumbo gatuwemo n’abaturage benshi, bikaba byahitanye ubuzima bwa bamwe ndetse abandi bakava mu byabo.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa ibifata nk’ibyaha bikomeye, igasaba ko byitabwaho n’umuryango mpuzamahanga. Iri huriro rihamya ko rizakomeza kurinda abaturage n’imitungo yabo, rikanahangana n’ibitero byose rihura nabyo.
