Uganda: Urukiko rwakatiye umukobwa igifungo cy'imyaka itandatu azira kubenga umugabo

 


Umukobwa ukomoka muri Uganda yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo kutubahiriza amasezerano yari yaragiranye n’umugabo wamufashije kumwishyurira amashuri. Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi muri icyo gihugu no hanze yacyo.

‎Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda, uwo mukobwa witwa Fortunate Kyarikunda yari yaragiranye n’uwo mugabo umubano w’urukundo watangiye mu mwaka wa 2015. Icyo gihe ni bwo uwo mugabo yatangiye kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

‎Mu 2018, bombi bagiranye amasezerano agaragaza ko bazabana nk’umugabo n’umugore, aho uwo mugabo yakomeje kumwitaho no kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

‎Nyuma yo gusoza amashuri ye muri uyu mwaka, uwo mukobwa yatangaje ko atiteguye kubana n’uwo mugabo, ibintu byatumye uyu mugabo ajya kuregera inkiko asaba kurenganurwa.

‎Urukiko rwasesenguye ibimenyetso byatanzwe, rusanga koko uwo mukobwa yararenze ku masezerano bari bagiranye, maze rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu kubera kutayubahiriza.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال