Kigali: Hari Abarimu barira ayo kwarika kubera gusinyira Diregiteri ntiyishyure bagashyirwa muri CRB

 

Umujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga  Umuyobozi aravugwaho kutishyura Umwarimu Sacco abarimu bamusinyiye(Abishingizi) bagatabaza Leta.


Umuyobozi w'ishuri IHUMURE TVT witwa Mapinduzi Alphonse aravugwaho kwaka inguzanyo mu mwarimu Sacco,ntayishyure ubwo yari umwarimu,nkuko abishinjwa n’abamusinyiye(Abishingizi). Uyu Muyobozi w'IHUMURE TVT Mapinduzi Alphonse yahoze yigisha mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Ndera ku ishuri rya GS Gasogi aho yakoraga.

Inguzanyo yayatse agikora mu Karere ka Gasabo arangije yirukunwa mukazi kubera amakosa yo mukazi nk'uko abamusinyiye babivuga ariko akaza kubona akazi.

Bavuga ko atarabona akazi ntawari ku murenganya ariko kuba yaratereye agati mu ryinyo nyuma yo kubona akazi bo bikabagiraho  ingaruka ari uburangare bukabije.

Ingaruka byagizeho  kubamusinyiye(Abishingizi) nuko bamaze gushyirwa muri CRB bivuzeko ntaho bahabwa inguzanyo nk'uko batubwiye.

Bavuga ko batewe agahinda no kubona uyu muyobozi Mapinduzi Alphonse we atari muri CRB, yewe akaba ahemberwa muyi ndi bank ubuzima bugakomeza.

Umwe agira ati:" Ntabwo norohewe kuko na Sacco ntabwo yampa inguzanyo iyo ariyo yose Sacco ikwiriye kudufasha ikamukurikirana kuko niwe wagurijwe kandi twayigejejeho ikibazo cyacu."

Bavuga ko kugeza ubu ubuzima bubagoye kuko ntawabona inguzanyo mu gihe bashaka kwiteza imbere

Umwarimu mu gahinda kenshi ati:" Kubera iki koko! Mutubarize Sacco twagiye kuyisaba ko yamukurikirana ahubwo idushyira muri CRB dukwiriye gutabarwa noneho biratugoye pe!.’’

Uwitwa Abel ati:’’Mapinduzi yaduteje ibibazobikomeye,twagiye ku mwarimu saccoo tuziko bazadufasha bamwe ,dufata ingamba zo gushaka aho dukura amafara ngo twishyure nkubu mwishyurira ibihumbi makumyabiri buri kwezi (20,000frw) ngo nkureho uruhare rwanjye rwa Miliyoni, kandi  afite akazi muri Nyarugunga biratugoye pe.’’

Akomeza asaba ko abo bireba bose bamutegeka gucisha umushahara we muri Sacco bakajya biyishyura, bikaborohera guhembwa intica ntikize kubera icyo kibazo.

Umurunga.com twashatse  kumenya icyigiye gukorwa tuvugisha uyu Muyobozi w'IHUMURE TVT Mapinduzi Alphonse nawe adusubiza agira ati:"Bazaza tukazavugana tukemeranya icyo umuntu yakora kubera ko ubu ngubu si ndahemberwa mu Mwalimu sacco,ariko niyo ntego.’’

Twamubajije impamvu yahinduye Bank ati:’’Ntabwo nahinduye Bank ayo makuru arapfuye ,ahubwo njyewe natangiye mu kwa Mbere ntabwo biratungana,ariko navuganye n’umwe muribo mu bwira ko tuzahura tukabivuganaho nubwo ntabonye umwanya ariko muri  iyi minsi birakunda nzabamenyesha.’’

Akomeza avuga ko yatse inguzanyo ya Million eshatu (3 millions),akishyuraho amezi macye cyane, nyuma  hari abagiye bashaka gusaba inguzanyo mu bamusinyiye bagasabwa kwishyura ho macye zajya kureba uko bimeze.

Twashatse kumenya icyo Umwarimu Sacco ugiye gufasha aba barimu  duhamagara Umuyobozi wa Sacco  UWAMBAJE Laurence ntiya twitaba  inshuro zose twamuhamagaye ndetse ntiyasubiza ubutumwa twamwandikiye.

Ni mugihe hakunze kumvikana amajwi yabamwe mu barimu bataka gushyirwa muri CRB, ndetse bakimwa serivise mu mwarimu Sacco kandi icyo baba basabwa ari ukubwira Sacco aho awayambuye ari,bagasanga bishobora guteranya abarimu mu gihe iyi ngingo itavuguruwe.

Abarimu bibaza impamvu bakwishyuzwa kandi uwo bishingiye afite akazi,iyi ni ingingo ikunze kutavugwaho rumwe ndetse abarimu bakavuga ko ibabangamiye.

Mu gihe Ubuyobozi bwa Umwalimu Sacco bagira cyo babivugaho tukaba twabigarukaho.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال