Umutwe wa AFC/M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko waba uri gukura abarwanyi mu bice bimwe byo mu Burasirazuba bw’igihugu atari ukuri. Uyu mutwe uvuga ko ibyo bivugwa ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ibi byatangiye gukwirakwizwa n’ibitangazamakuru byo muri RDC mu mpera z’iki cyumweru, bivuga ko ingabo za AFC/M23 ziri kuva mu duce twa Lubero, Lunyasenge, Bukununu, Musiya, Katondi na Kipese, zikimurirwa mu tundi duce twa Alimbongo, Kirumba na Kanyabayonga.
Hari amakuru yakomeje kuvuga ko iyo myanzuro yaba yaratewe n’igitutu Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gushyira kuri AFC/M23, ibintu byatumye benshi bibaza ku mpamvu nyayo y’izo mpinduka zavugwaga.
Icyakora, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwanyomoje ayo makuru, buvuga ko ibiri kuba atari uowimurara ingabo, ahubwo ari gahunda isanzwe yo gusimbuza abasirikare ku mirongo y’urugamba, nk’uko bikorwa mu bindi bihe bisanzwe bya gisirikare.
Guverineri Erasto Bahati yasabye abaturage kudaha agaciro ayo makuru, abakangurira gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, yizeza ko umutekano ukomeje kubungabungwa kandi ko nta mpamvu yo kugira impungenge.
