Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Ubwongereza n’ibindi bihugu by’inshuti kohereza amato y’intambara kugira ngo bimufashe mu kurinda umutekano mu Strait of Hormuz, nyuma y’ibitero byavuzwe ko byakozwe na Iran muri ako karere k’ingenzi ku bucuruzi bw’isi.
Trump yavuze ko umutekano w’uyu muyoboro ari ingenzi cyane kuko ari ho haca igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi. Yagaragaje ko ibitero byibasira amato cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi muri aka gace bishobora guteza ikibazo gikomeye ku bukungu bw’isi.
Mu butumwa yatanze, Trump yasabye ibihugu bikomeye byo mu Burayi n’abandi bafatanyabikorwa ba Amerika gufatanya mu kohereza amato y’ingabo mu rwego rwo kurinda amato y’ubucuruzi anyura muri uwo muyoboro. Yavuze ko ari inshingano z’ibihugu byinshi gufatanya kurinda inzira z’ingenzi z’ubucuruzi mpuzamahanga.
Ku ruhande rwayo, Iran ntiremera byeruye ibyo birego, ariko umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati yayo na Amerika ndetse n’ibihugu biyishyigikiye.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko niba ibihugu byinshi byohereje amato muri Strait of Hormuz, bishobora kongera ubushyamirane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, nubwo intego yaba iyo kurinda ubucuruzi n’umutekano w’amato.
Uyu muyoboro wa Hormuz uhuza amazi ya Persian Gulf n’inyanja ya Oman, kandi ni umwe mu miyoboro y’amazi ifite akamaro kanini ku bucuruzi bw’isi cyane cyane ku bijyanye na peteroli.
