Gatsibo:Murambi yahawe umukoro wo kwegukana igikombe mu irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup

Ikipe y'umurenge Murambi ihagarariye Akarere ka Gatsibo yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry'Umurenge Kagame Cup, ubuyobozi bw'akarere buyisaba kuzana igikombe ku rwego rw’Intara. 



Ikipe y’Umurenge wa Murambi ihagarariye Akarere ka Gatsibo mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup, 2026 yakomeje kwigaragaza neza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Intara y'Iburasirazuba, Ubuyobozi bw’akarere bwabashimiye ku musaruro bagezeho, bunabasaba gukomeza imbaraga kugira ngo begukane igikombe.

Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 13 Werurwe 2026 nyuma y’umukino wa ½ wahuje Umurenge wa Murambi  n’Umurenge wa Tabagwe. Uwo mukino wabereye kuri sitade ya Nyagatare, urangira Murambi itsinze igitego 1-0 bituma ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, w’Akarere ka Gatsibo, Frank Ibingira, yashimye imyitwarire n’imbaraga by’abakinnyi ndetse n’abatoza, abasaba gukomeza guharanira gutsinda kugira ngo bagere ku ntego yo kwegukana igikombe.

Yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bushimira cyane intambwe bagezeho kandi buzakomeza kubashyigikira, abasaba kuzirikana ko bahagarariye akarere kabo bityo bakwiye kwitwararika bakarushaho gushyira imbaraga mu mikino iri imbere. Yongeyeho ko aya marushanwa ari umwanya mwiza wo gukomeza guteza imbere ubutumwa bw’ubumwe n’imiyoborere myiza.

Ku ruhande rw’umutoza w’iyi kipe,Bukuru Emmanuel, yavuze ko intego yabo ari ukwegukana igikombe cy’Intara, cyane ko ubushize batabashije kugitwara. Yavuze ko abakinnyi be bafite ishyaka kandi bashyigikiwe n’abafana benshi babaherekeza aho bakinira hose.

Kapiteni w’ikipe ya Murambi,Lambert Munyaneza, na we yavuze ko kugera ku mukino wa nyuma byari intego ikomeye kuko basanzwe bamenyereye iri rushanwa. Yemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagahesha ishema Akarere ka Gatsibo n’abafana babo.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba uzakinwa ku wa 29 Werurwe 2026, ukazahuza Murambi ihagarariye Gatsibo na Kigarama, ihagarariye Kirehe, yageze ku mukino wa nyuma itsinze Umurenge wa Gishari, wo mu Karere ka Rwamagana ibitego 3-2.

Mu cyiciro cy’abagore ho, Umurenge wa Gahara  uzacakirana n'umurenge wa Gatore, amakipe yombi akomoka mu Karere ka Kirehe.

Murambi igira abafana bayihebeye


Previous Post Next Post

نموذج الاتصال