Amerika yagabye ibitero ku kirwa gifatwa nk'umutima w'ubukungu bwa Iran



Mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump yatangaje ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya gisirikare bya Iran biri ku kirwa cya Kharg Island, ahafatwa nk’umutima w’ubukungu bw’iki gihugu.

‎Trump yavuze ko iki gitero cyakozwe hashingiwe ku mabwiriza ye, ariko ko batigeze basenya ibikorwa bya peteroli biri kuri icyo kirwa. Yanaburiye Iran ko iramutse ikomeje kugerageza gufunga 'Strait of Hormuz', Amerika ishobora kongera kuyigabaho ibindi bitero.

‎Ku ruhande rwa Iran, igisirikare cyayo cyatangaje ko kurasa ibikorwaremezo by’ingufu byayo byatuma na yo ihita yibasira inyungu z’ibihugu bikorana na Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati. 

Gusa ibinyamakuru byo muri Iran byavuze ko ibikorwa bya peteroli biri kuri Kharg bitigeze byangirika.

‎Iki kirwa gifite akamaro gakomeye kuko hafi 90% bya peteroli Iran yohereza mu mahanga binyura kuri cyo, bigatuma gifatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bwayo.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال