Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru ibabaje y’umushoferi w’imyaka 43 y'amavuko waburiwe irengero nyuma yo kugwa mu mugezi wa Nyabarongo akagwanamo n’ikamyo yari atwaye.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu Taliki ya 25 Werurwe 2026, yabereye ku kiraro gihuza uturere twa Muhanga na Ngororero, mu Murenge wa Nyarusange.
Uwari utwaye iyo kamyo, yitwa Mugwaneza Idrissa yakoreraga sosiyete y’Abashinwa iri kubaka umuhanda Muhanga–Karongi, aho yari avuye gutwara ibikoresho yerekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Abari aho bavuga ko iyo kamyo yamanukaga ku muvuduko udasanzwe, bigaragara ko ishobora kuba yari yagize ikibazo cya feri. Igeze hafi y’ikiraro, yahuriye n’imodoka zitwara abagenzi zari zizamuka zirimo coaster.
Mu rwego rwo kwirinda kugonga izo modoka, umushoferi yafashe icyemezo cyo kuyerekeza ku ruhande rw’umuhanda. Gusa ntibyashobotse, kuko imodoka yabanje kugonga igiti kinini mbere yo kurenga umuhanda, ihita igwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Umwe mu baturage babonye ibyabaye yavuze ko byabaye mu kanya gato cyane, aho babonye imodoka isa n’iyabuze feri igenda yihuta cyane, umushoferi akagerageza kuyiyobora ariko bikarangira iguye mu mazi.
Hari n’amakuru avuga ko mbere gato y’iyi mpanuka, uyu mushoferi yari yavuganye n’umukozi mugenzi we kuri telefoni amubwira ko feri zanze. Yari yagiriwe inama yo gushaka aho ayihagarika, ariko ageze ku kiraro asanga bidashoboka kubera izindi modoka zari mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza rigikomeje, mu gihe ibikorwa byo gushakisha umushoferi n’ikamyo ndetse Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bavuga ko ibikorwa byo gushakisha umushoferi byari bigikomeje.
Polisi y'u Rwanda yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga kujya bagenzura imodoka mbere yo gufata urugendo no kwitwararika cyane mu bihe by’imvura.
