Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y'abaturage batatu bo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rwaza, bagwiriwe n'urukuta rw'inzu nyuma y'imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu Taliki 25 Werurwe 2026.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko uwo munsi imvura yari yiriwe igwa, mu masaha y'umugoroba bakumva iyo nkuru y'incamugongo.
Gitifu w'Umurenge wa Rugerero ibi byabereyemo, Uwajeneza Jeanette, yavuze ko iyo nzu yasenyutse ari iyakodeshwaga n'umugore w'imyaka 33 y'amavuko.
Gitifu Uwajeneza yagize ati: "Imvura yaguye kuva mu gitondo kugeza aya masaha, yasenye inzu yakodeshwaga n’umugore w’imyaka 33 wapfanye n’umwana we w’imyaka ibiri ndetse n’undi musore w’imyaka 30 wari waje kumusura barapfa."
Uwo mugore n'uwo musore bombi bakomokaga mu Mirenge ya Boneza na Murunda yo mu Karere ka Rutsiro.
Imirambo y'abo bose yajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi, kugira ngo ikorerwe isuzumwa mbere y'uko ishyingurwa.
Gitifu Uwajeneza yaboneyeho no gusaba abaturage, kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu Kaga cyane cyane muri ibi bihe by'imvura. (Imvaho Nshya)
