Urwego rushinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA) rwasohoye itangazo rishishikariza inzego zose z’uburezi kwitegura neza ibikorwa byo gusoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, by’umwihariko ishyirwa ry’amanota muri sisiteme ya CAMIS.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, hagaragajwe ko igihembwe cya kabiri cyatangiye ku wa 05 Mutarama 2026 kizasoza ku wa 03 Mata 2026, bityo hakaba hasigaye igihe gito ngo amashuri abe yarangije imyiteguro yose ijyanye no gutanga no kwandika amanota.
Ikintu cy’ingenzi cyibanzweho ni uko NESA yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri yose—aya leta, afashwa na leta ndetse n’ayigenga—kugenzura neza ko amasomo yose n’abarimu bayigisha byanditswe neza muri sisiteme ya SDMS, mu rwego rwo kwirinda ibibazo byazabaho mu gushyira amanota muri CAMIS.
By’umwihariko, NESA yatangaje ko sisiteme yo kwinjiza amanota ya y'igihembwe cya kabiri muri CAMIS ifungurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026. Ibi bivuze ko amashuri yose agomba kuba yiteguye neza muri icyo gihe, nta makosa cyangwa gutinda.
Icyakora, hari indi ngingo ituma iri tangazo rirushaho kuba ingenzi ku barimu kuko gushyira amanota muri CAMIS si igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ni umwe mu mihigo y’ingenzi ifasha abarimu kubona amanota mu mihigo yabo y’akazi. Kutabikora neza cyangwa gutinda bishobora kugira ingaruka ku isuzumabikorwa ry’umwarimu.
Abasesenguzi mu burezi bagaragaza ko ikoreshwa rya CAMIS rifasha mu kubika no gucunga neza amakuru y’abanyeshuri, ariko rikaba risaba ubwitange, ubunyamwuga n’igihe gihagije ku barimu n’abayobozi b’amashuri.
NESA yasabye inzego z’uturere gukwirakwiza aya makuru mu mashuri yose, kugira ngo habeho imyiteguro ihagije no kubahiriza igihe cyagenwe.
Ese amashuri yose azabasha kubahiriza aya mabwiriza ku gihe? Ese abarimu bose biteguye neza gushyira amanota muri CAMIS mu buryo buboneye? Ibi ni bimwe mu bibazo bikomeje kwibazwa mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iyi gahunda itangire.
Icyo ikidashidikanywaho ni uko gushyira amanota muri CAMIS atari inshingano gusa, ahubwo ari n’ikigero cy’ingenzi mu gutsinda kw’umwarimu mu mihigo ye no mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
