Nigeria: Ibisasu by’abiyahuzi byahitanye abarenga 20 i Maiduguri

 Mu gihugu cya Nigeria, abantu barenga 20 bahitanywe n’ibisasu by’abiyahuzi byaturikiye ahahurira abantu benshi mu mujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.


Nk’uko byatangajwe n’igipolisi, ibyo bisasu byaturikiye mu duce dutatu dutandukanye dukunze kuba turimo abantu benshi, harimo amasoko n’ahandi hahurira abaturage benshi. Byabaye mu gihe gito cyane, bikurikirana mu minota mike, guhera saa 7:05 z’ijoro, aho byatumye abantu bagira ubwoba ndetse biteza n’akajagari gakomeye mu baturage.

Abatangabuhamya bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’iturika rikurikirwa n’indi, abantu bagahita bakwirwa imishwaro, bamwe bakomeretse bikomeye, abandi bahita bitaba Imana ako kanya.

Inzego z’umutekano zahise zitabara, zijyana abakomeretse kwa muganga ndetse zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ibyo bitero. Umujyi wa Maiduguri usanzwe uzwiho kwibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, cyane cyane umutwe wa Boko Haram.

Abayobozi b’inzego z’umutekano basabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku kintu cyose gishobora guteza umutekano muke, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abakekwaho uruhare muri ibi bitero bikomeje.

Iki gitero cyongeye kugaragaza ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwibasira aka karere, nubwo hakomeje gushyirwa imbaraga mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال