Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, abaturage batuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, cyane cyane mu gace ka CCLK, bumvise urusaku rukomeye rw’ibiturika rwabateye impungenge n’ubwoba bwinshi.
Abaturage bavuga ko ayo majwi yasaga n’amasasu yumvikanye mu rukerera, amara igihe runaka. Ibyo byateje urujijo kuko benshi batari bazi neza icyari kibaye.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ayo majwi yumvikaniye mu majyaruguru y’umujyi, ahakunze kuvugwa ibikorwa by'imirwano hagati y’ingabo za RDC n’ihuriro rya AFC/M23.
Nyuma y’igihe gito ayo majwi yumvikanye, ibintu byaje gutuza kuko nta yandi masasu yakomeje kumvikana. Ibi byatumye bamwe mu baturage bongera gutuza nubwo impungenge zigihari.
Abakurikirana ibibera mu burasirazuba bwa RD Congo bavuga ko hakiri impungenge z’umutekano muke, kuko muri aka karere hakunze kuboneka imirwano itunguranye.
Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’inzego z’umutekano risobanura inkomoko y’ayo majwi. Abaturage basabwa gukomeza kuba maso mu gihe hagitegerejwe amakuru arambuye.
