Kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, drone yagabye igitero hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai. Habanje kugaragara umuriro ariko uza kuzimywa.
Iki gitero cyatumye ingendo zimwe z’indege zisubikwa by’igihe gito mu gihe inzego z’umutekano zasuzumaga uko ibintu byifashe.
Amakuru avuga ko iyo drone yangije ikigega kimwe cy’ibikomoka kuri peteroli kiri hafi y’icyo kibuga cy’indege.
Polisi yahise ihagarika by’agateganyo ingendo zo ku butaka n’izo munsi y’ubutaka zerekeza ku kibuga cy’indege.
Ibi bibaye mu gihe intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 ikomeje gukaza umurego, Iran ikavuga ko izakomeza kugaba ibitero ku bihugu bicumbikiye ingabo za Amerika.
