Major General Mohsen Rezaei wa Iran: “Iherezo ry’intambara riri mu maboko yacu”

Umuyobozi mukuru mu gisirikare cya Iran, , yatangaje ko iherezo ry’intambara iri hagati ya Iran n’Amerika rishobora kugerwaho gusa ari uko ibisabwa na Iran byubahirijwe. Yavuze ko “iherezo ry’iyo ntambara riri mu maboko yacu”, ashimangira ko igihugu cye kitazemera amahoro adafite ibyo cyifuza by’ingenzi.



Mu magambo ye, Rezaei yagaragaje ko hari ibintu bibiri bikomeye Iran isaba kugira ngo amakimbirane arangire burundu.

Icya mbere, Iran irasaba ko Amerika yishyura indishyi zose ku byangijwe n’intambara cyangwa ibihano byafatiwe Iran mu myaka ishize. Yavuze ko Iran ishaka indishyi zuzuye (full compensation) ku gihombo cyose igihugu cyahuye na cyo bitewe n’icyo yise ibikorwa bya Amerika.

Icya kabiri, Iran irasaba ko Amerika itanga ubwishingizi busesuye (100% guarantee) ko izava burundu mu karere ka , aho Iran ivuga ko ingabo za Amerika zihakomeje guteza umutekano muke.

Rezaei yavuze ko iyo ibyo bisabwa byubahirijwe, bishobora gutuma inzira y’amahoro ifunguka. Ariko kandi yagaragaje ko Iran ititeguye kwemera ibiganiro by’amahoro bidafite ibisubizo ku byifuzo byayo.

Aya magambo aje mu gihe umwuka wa politiki n’igisirikare hagati ya na ukomeje kuba mubi, aho impande zombi zikomeje guterana amagambo ku bibazo by’umutekano, ingufu za kirimbuzi ndetse n’uruhare rw’ibihugu byombi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko ibisabwa na Iran bishobora gutuma ibiganiro by’amahoro bigorana, kuko gusaba indishyi zuzuye ndetse no gusaba ko Amerika iva burundu mu karere ari ibintu bishobora gufata igihe kirekire mu biganiro bya dipolomasi.

Nubwo bimeze bityo, amagambo ya Rezaei agaragaza ko Iran ishaka kugira uruhare rukomeye mu kugena uko amakimbirane yayo n’Amerika azarangira.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال