Raporo zitandukanye zirimo n’iyatangajwe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal zivuga ko Iran yagabye igitero cya misile ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biherereye muri Prince Sultan Air Base muri Saudi Arabia, bikangiza indege 5 za Amerika zikoreshwa mu kongerera lisansi izindi ndege mu kirere.
Nk’uko amakuru yatangajwe n’abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika abivuga, izo ndege zari zihagaze ku butaka igihe misile za Iran zagwaga kuri icyo kigo cya gisirikare. Nubwo zangiritse, ntabwo zasenyutse burundu, kandi biravugwa ko ziri gusanwa kugira ngo zongere gukoreshwa.
Amakuru kandi agaragaza ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomeretse muri icyo gitero, nubwo cyateje impungenge ku mutekano w’ibikoresho bya gisirikare bya Amerika mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Izo ndege zo mu bwoko bwa tanker zifite akamaro kanini mu bikorwa bya gisirikare kuko zifasha izindi ndege z’intambara kongererwa lisansi mu kirere, bigatuma zishobora gukora ingendo ndende cyangwa ibikorwa bya gisirikare igihe kirekire.
Iki gitero kije mu gihe umwuka mubi wa politiki n’igisirikare hagati ya Iran na United States ukomeje kwiyongera, aho Iran ikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya Amerika mu karere mu rwego rwo kwihorera ku bikorwa bya gisirikare Amerika n’abo bafatanyije bakoreye kuri Iran.
Abasesenguzi b’ikorwa rya gisirikare bavuga ko kwangirika kw’izo ndege bishobora kugabanya ubushobozi bwa Amerika bwo gukora ibikorwa by’indege z’intambara muri ako karere, nubwo Amerika ifite izindi nyinshi zishobora gusimbura izangiritse.
