Kuri uyu wa 14 Werurwe 2026, igihugu cya Koreya ya Ruguru cyarashye igisasu cyerekeza mu nyanja iri mu cyerekezo cy’u Buyapani na Koreya y'Epfo.
Aya makuru yatanzwe n’inzego z’umutekano za Koreya y’Epfo ndetse n’u Buyapani avuga ko iki gisasu gishobora kuba ari missile balistique, imwe mu ntwaro zikomeye zikoreshwa mu gisirikare.
Missile balistique ni igisasu kirashishwa imbaraga za rocket kikazamuka cyane mu kirere mbere yo gukomeza urugendo rwacyo. Iyo kimaze kugera ku rwego rwo hejuru, kigenda gikurikira inzira igoramye mu kirere, nk’iy’umupira uterwa, kikagwa aho cyoherejwe bitewe n’imbaraga z’isi.
Ubusanzwe izi missile zishobora gutwara intwaro zitandukanye zirimo ibisasu bisanzwe cyangwa izindi ntwaro zikomeye cyane zirimo n’izishobora guteza ibiza bikomeye. Ni intwaro zikoreshwa cyane mu rwego rwa gisirikare kubera ubushobozi bwazo bwo kugera kure cyane.
Bitewe n’ubwoko bwa missile, hari izigera ku ntera y’ibilometero amagana n’izishobora kugenda ibihumbi byinshi by’ibilometero. Hari n’izigezweho zishobora kurasa zigera kure cyane ku buryo zambuka imigabane y’isi.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi mike Koreya y’Epfo ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangiye imyitozo ya gisirikare. Iyo myitozo igamije kwitegura guhangana n’ibyago by’umutekano biteganyijwe ko byaturuka kuri Koreya ya Ruguru.
