Ingabo za Israel zatangiye kugaba ibitero kuri Hezbollah zinyuze ku butaka




Igisirikare cya 'Israel Defense Forces' IDF cyatangaje ko cyatangiye ibikorwa by’igisirikare byo ku butaka mu majyepfo ya Liban, bigamije guca intege umutwe wa Hezbollah umaze igihe urasana n’ingabo za Israel ku mupaka w’ibihugu byombi.

‎Ibi bikorwa byatangajwe ko byatangiye ku wa 16 Werurwe 2026, aho ubuyobozi bwa gisirikare bwa Israel buvuga ko intego ari ugusubiza ituze n’umutekano mu bice byo mu majyaruguru y’icyo gihugu bikunze guterwa n’ibisasu bituruka muri Liban.

‎Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, IDF yasobanuye ko iri kugaba ibitero byibasiye cyane ibirindiro by’ingenzi bya Hezbollah, harimo gusenya ibikorwa remezo byifashishwa mu bikorwa by’iterabwoba no kurwanya abarwanyi b’uyu mutwe bakorera muri ako gace.

‎Igisirikare cya Israel cyavuze ko mbere yo kohereza ingabo ku butaka, cyabanje kugaba ibitero bikomeye byo mu kirere ndetse no gukoresha imbunda ziremereye hagamijwe gusenya inzitizi zose zishobora kubangamira ibikorwa byacyo.

‎Mu minsi ishize, Israel yari imaze kongera ibitero kuri Liban isubiza ibyo yari yagabweho na Hezbollah, ivuga ko byari bigamije kwihorera ku rupfu rwa Ali Khamenei, wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, uvugwaho kwicwa n’ibitero bya Israel.

‎Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima ya Liban agaragaza ko abantu basivili bagera ku 800 bamaze guhitanwa n’ibi bitero, harimo n’abaganga 31, mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri iyi mirwano ikomeje gukaza umurego.

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال