Mikel Arteta yasobanuye iby'ubuzima bwa Odegaard, Trossard na Timber



Umutoza wa Mikel Arteta yatanze amakuru mashya ku buzima bw’abakinnyi be ngenderwaho mbere y’uko Arsenal F.C. ihura na Bayer Leverkusen mu mukino wa UEFA Champions League. Aya makuru aje nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bagize ibibazo by’imvune mu minsi ishize.

‎Ni mu gihe myugariro Jurrien Timber yasimbujwe hakiri kare mu mukino Arsenal yatsinzemo Everton F.C ku wa Gatandatu Tariki 14 Werurwe 2026. Yavuyemo mu gice cya mbere, ibintu byateye impungenge ku bijyanye n’ubuzima bwe mbere y’imikino ikomeye ikipe ifite imbere.

‎Abakinnyi babiri batakinnye imikino iheruka barimo Kapiteni Martin Odegaard hamwe na Leandro Trossard ntibagaragaye muri uwo mukino wa Everton. Uretse ibyo, banasibye umukino ubanza wa 1/8 wabereye mu Budage, aho Arsenal yari yahuye na Leverkusen.

‎Arteta yatangaje ko Trossard ameze neza kandi ashobora kugaruka mu kibuga. Yavuze ko umukinnyi yiyumva neza mu myitozo, bityo akaba ashobora gufasha ikipe mu mukino ukurikira.

‎Ku ruhande rwa Odegaard na Timber, Arteta yasobanuye ko batazaboneka mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Emirates Stadium. Nubwo bimeze gutyo, ikipe iri kugerageza gukurikirana uko Odegaard agenda akira kugira ngo arebe niba ashobora kugaruka mbere y’umukino wa nyuma wa EFL Cup Final uzabera kuri Wembley Stadium.

‎Ku bijyanye na Timber, Arteta yavuze ko ashobora gukira vuba ariko ku bitaramenyekana neza igihe azagarukira mu kibuga. 

‎Ni mu gihe Ben White na we yari amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ariko yamaze gusubira mu myitozo y’ikipe, kandi ubu ari kugaragaza ko ameze neza. Umutoza yavuze ko kuba agarutse ari inkuru nziza kuko ari umukinnyi ufasha cyane ikipe iyo ameze neza. 

Previous Post Next Post

نموذج الاتصال