Mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro kuri EP Kigali haravugwa gukora, ibizamini mu buryo bunyuranyije n'ingengabihe yateguwe n'akarere.
Mu gitondo cyo kuwa 25 Werurwe 2026 umwe mu babyeyi yagize ati:"Ndi Umubyeyi ku ishuri rya EP Kigali mu murenge wa Busoro ikibazo mfite umwana wange yiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza."
Akomeza agira ati:" Kuri iki kigo ejo hashize mu gukora ibizamini umwana wange yambwiye ko yarigukora ikinyarwanda na Creativ Arts nkuko byakagombye mu karere kose, ikibabaje Creative ntiyakozwe ahubwo nabonye umwana wange yazanye icyo kizamini ngo ya gihawe n'incutize ziga ku kindi kigo baturanye cya GS Munyinya kandi bo bataragikora."
Baribaza niba icyo kizamini gifite ireme koko? ati:"Ubwose abana tuvuge ko basuzumwe byemewe kandi ikizamini bakiraranye kweri? Mutubarize impamvu nicyo bakoze akenshi batugeraho bwije ngo baba bagikoze bugiye kwira."
Twashatse kumenya iby'aya makuru ngo twumve impamvu hari gukorwa ibizamini mukavuyo.
Umurunga.com twavuganye n'umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Nyanza Mushimiyimana Edouard ahakana ibyayo makuru ati:"Ibizami birimo gukorwa hakurikijwe gahunda yapanzwe.Ko nakurikiranye navuganye n'ushinzwe ubure ku murenge wa Busoro ndetse yahakoreye ambwiye ko atari byo."
Akomeza agira ati:"Raporo n'umuyobozi ushinzwe uburezi(SEI),ampaye ambwiye ko atari byo kandi yajyanye na Gitifu w'umurenge wa Busoro."
Amakuru avuga ibizamini bitangwa n'uturere bitangwa bitinze mu bigo bimwe byaba ngombwa bigasubikwa iyo bwije,si ubwa mbere bivugwa ko hirya no hino mu gihugu hari igihe gisubikwa hakibazwa ireme ry'ikizamini kiba cyakozwe.
Ni mugihe ntagikozwe ngo hajye hubahirizwa ingebihe zibazateguwe ,nta musaruro byaba bitanganga.
Ababyeyi bakomeje kwibaza impamvu, Ubuyobozi bw'irishuri rya EP Kigali batuma, abana amafaranga bise ngo ayokugura impapuro (Copies) bakoreraho ikizamini , bakayatanga none abana ngo barinze bajya gusoza ibizamini badakorera kuri izo mpapuro (copies) kuko ngo bakorera kumpapuro z'amakaye yabo asanzwe abarimu babo ngo babibandikira kukibaho.
![]() |
| Amafara asabwa umunyeshuri agenwa na Minisiteri y'Uburezi |
Bamwe mu babyeyi bibaza niba ayo mafaranga bazayasubizwa kuko batayakoresheje iki kibazo umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busoro Mirimo Jean Marie Vianney avuga ko baraza kubikurikirana ati:" Buriya ko tugira amategeko atugenga amakuru abazwa Ubuyobozi bw'Akarere, kiriya kigo kirimo amakimbirane hagati ya Diregiteri n'abarimu,ariko turabicukumbura turebe gusa ikibazo gihari ni amakimbirane."
Amakimbirane akunze kugaragara mu bigo agira ingaruka ku ireme ry'uburezi mu gihe abarimu ni mu gihe hakunze kumvikana amajwi yabamwe mu babyeyi binubira amafaranga basabwa n'amashuri nyamara mu bugenzuzi bukorwa na NESA,ntibikurweho cyane ko binyuranyije n'amabwiriza ya Minisiteri y'uburezi mu Rwanda.


