Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwavuguruye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze ku mafaranga y' u Rwanda 2,938. Yiyongereyeho amafaranga y'u Rwanda 635 ivuye ku mafaranga y'u Rwanda 2,303 Frw. Litiro ya mazutu yo yagumye kuba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 2,205.
RURA yatangaje ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, Tariki 17 Mata 2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.
RURA yasohoye itangazo rigira riti: "Kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’izo mpinduka, igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange."
RURA yagiriye inama abaturarwanda guteganya neza ingendo zabo, gukoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyangwa gusangira imodoka (carpooling), no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
RURA yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.
