Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye kumufasha kohereza ubwato bw’intambara bwo kurinda umuyoboro wa Hormuz. Gusa, ibihugu byinshi byagaragaje ko bititeguye gutanga uwo musanzu nk’uko Amerika yabisabye.
Impamvu y’iki kibazo ni uko Iran yatangiye kugaragaza ko ishobora gufunga uyu muyoboro w’ingenzi ku bwikorezi bwa peteroli ku isi. Tehran ivuga ko ibyo ari uburyo bwo gushyira igitutu kuri Amerika na Israel kugira ngo bahagarike ibikorwa bya gisirikare batangiye kuri Iran mu mpera za Gashyantare 2026.
Ku wa 14 Werurwe 2026, Donald Trump yatangaje ko Iran nikomeza kugerageza gufunga inzira ya Hormuz, ubwato bwose bw’intambara bwakwitambika mu nzira buzafatwa nk’abanzi kandi bukaraswa. Icyo gihe yahise asaba ibihugu byinshi bikoresha uwo muyoboro gufatanya na Amerika mu kuwurinda.
Mu bihugu Amerika yasabye ubufasha harimo u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Koreya y’Epfo n’u Bwongereza, kuko ubwato bwinshi bw’ibyo bihugu bitwara peteroli bica muri uwo muyoboro. Ariko kugeza ubu ibyinshi muri byo byagaragaje ko bishaka kubanza gusuzuma neza icyo byakora.
Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko igisubizo cyiza atari ugukomeza ibikorwa bya gisirikare, ahubwo ari uko impande zose zirebwa n’iyi ntambara zahagarika imirwano. U Bushinwa bwagaragaje ko gukomeza intambara bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi.
Ku ruhande rw’u Buyapani, Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu cye kitarafata icyemezo cyo kohereza ubwato bw’intambara bwo kurinda umuyoboro wa Hormuz. Yasobanuye ko bari gusuzuma neza amategeko n’inyungu z’igihugu mbere yo kugira icyo batangaza ku cyemezo bazafata.
Muri Australia na ho bagaragaje ko nubwo ikibazo cy’umutekano w’uyu muyoboro ari ingenzi, igihugu cyabo kitateganya kohereza ubwato bw’intambara muri ako karere. Bavuze ko nta busabe bwihariye bahawe busaba uruhare rwabo muri iyo gahunda.
U Bwongereza bwo bwatangaje ko buri kuganira n’abafatanyabikorwa barimo ibihugu byo mu Burayi kugira ngo bashake igisubizo gihuriweho. Abayobozi b’icyo gihugu bavuze ko icyemezo cyose kizafatwa kizashingira ku bufatanye mpuzamahanga no ku ngaruka bishobora kugira ku bukungu.
Hagati aho, Iran yo ivuga ko bitumvikana kuba Amerika ari yo isaba ubufasha bwo kurinda umutekano muri Hormuz kandi ari na yo iri mu batangije intambara. Tehran ivuga ko niba hari abafungiwe inzira muri uwo muyoboro, ari ibihugu biyigabyeho ibitero n’abafatanyabikorwa babyo.

