Mu Karere ka Ngoma, inkuba yakubise abantu 26, umwe ahita yitaba Imana, mu gihe abandi bakomeretse bari gukurikiranwa n’abaganga mu mavuriro atandukanye yo muri aka karere, nk’uko ubuyobozi bwabihamije.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 13 Mata 2026, ubwo abaturage bari bari mu mirimo yo guhinga mu gishanga giherereye mu Murenge wa Gashanda. Imvura yatangiye kugwa, bituma bahungira mu nzu iri hafi, ari na ho inkuba yabasangiriyemo ibakubita.
Mu bantu bahise bagaragaza ibimenyetso bikomeye, 15 ni bo bahise bajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi bagiye bagaragaza ingaruka buhoro buhoro nyuma. Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’ubuzima, bose bagejejwe kwa muganga kugira ngo bitabweho byihuse.
Abenshi muri bo bajyanywe kuvurirwa ku Bitaro bya Kibungo byo ku rwego rwa kabiri byigisha, mu gihe abandi bake bari kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Gashanda, aho bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko nyuma yo gutabara aba baturage, hakurikiyeho no kubaha ubutumwa bwo kwirinda inkuba, abasaba kwirinda kugama munsi y’ibiti no gukoresha telefone mu gihe cy’imvura irimo inkuba.
Yanagaragaje ko abenshi mu bajyanywe kwa muganga bagenda bitwara neza, ndetse bizeye ko bazakira. Muri rusange, kuva umwaka watangira muri aka karere, abantu 45 bamaze gukubitwa n’inkuba, muri bo 11 bahasiga ubuzima.
